Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira agace ka Luhago.

 

Biravugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, ahagana mu masaha ya saa sita, ari bwo inyeshyamba za M23 zagabye ibitero ku birindiro byinshi bya Wazalendo muri Gurupoma ya Luhago, iherereye muri Sheferi ya Nindja, muri Teritwari ya Kabare.

 

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Tazama RDC avuga, inyeshyamba za M23 zigaruriye imidugudu ya Bwegerera, Irega, na Katsoba, bityo zongera kwigarurira Gurupoma ya Luhago yose, zari zaratakaje mu cyumweru gishize.

 

Inyeshyamba za Wazalendo zifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zahunze zerekeza ahitwa Mashango.