Umuyobozi wa VIPPU muri Polisi y’u Buganda, SP Ronald Mutabazi, yasanzwe yapfuye mu rugo rwe

Polisi y’u Buganda iri mu kababaro k’akomeye nyuma y’urupfu rwa SP Ronald Mutabazi, umwe mu bapolisi bakuru bakoraga mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Unit).

 

Mutabazi yari umuyobozi wa VIPPU (Very Important Persons Protection Unit) ishami rishinzwe kurinda abayobozi bo mu nzego z’ubutabera.

 

Amakuru y’urupfu rwe ntaramenyekana neza, ariko raporo zo ku wa Gatanu zavugaga ko yasanzwe yapfiriye mu rugo rwe mu gitondo.

 

Kugeza ubu, Polisi ya Uganda ntiyari yatangaze itangazo ryemeza cyangwa risobanura iby’uru rupfu.

Uyu musirikare mukuru azwiho kuba yarakoranye n’inzego nyinshi z’umutekano mu gihugu, by’umwihariko mu bikorwa byo kurinda abayobozi bakuru n’abacamanza.