Rubanguka Steve, umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Spartakos Kitiou FC yo muri Chypre, yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 29, yerekeza mu bindi bizamuteza imbere.
Ni icyemezo gikubiye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, asezera kuri ruhago yari amazemo imyaka 11.
Rubanguka Steve yashimiye buri wese wamubaye hafi mu rugendo rwe, agaragaza ko atazibagirwa uruhare yagize mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.
Ati “Nyuma y’imyaka 11 y’umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, warimo ibyiza, ibibi, ingendo n’ibyo kwibuka byinshi, nahisemo guhagarikira hano. Bidakuyeho ko byose birangiye ahubwo ngiye mu bindi byiza kurushaho.”
“Umupira w’amaguru wanyigishije ikinyabupfura, kwihangana, ndetse n’ibihe nagiriyemo bitazibagirana birimo no gukinira igihugu cyanjye (u Rwanda). Ibyo bizanezeza iteka. Abatoza, abayobozi, abakinnyi n’abafana ni bamwe mu bagize urugendo rwanjye. Mwarakoze ku masomo mwampaye kandi mukanshyigikira.”
Yakomeje avuga ko “Igihe kirageze ngo nerekeze amaso mu bindi bizamfasha kwiyubaka, gukura no kuba umuyobozi. Umupira w’amaguru warakoze.”
Rubanguka wasezeye ku myaka 29, usibye Amavubi na Spartakos Kitiou FC yakiniye izindi kipe zirimo RFC Wetteren, Patro Eisden, K. Rupel Boom zo mu Bubiligi; Karaiskakis yo mu Bugiriki; Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Al-Nojoom yo muri Arabie Saoudite.
