Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, iratangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu mu rwego rwo kureba urwego bariho no kurushaho kubumvisha imikinire y’umutoza Adel Amrouche.
Uyu mwiherero w’iminsi ine, uzarangira ku wa 16 Ugushyingo 2025, wateguwe mu gihe nta mukino wa gicuti wemewe na FIFA, u Rwanda ruzakina muri iki cyumweru.
Mu Ikipe y’Igihugu yahamagawe n’umutoza Adel Amrouche ku wa Kabiri, harimo abakinnyi barindwi ba APR FC, bane ba Kiyovu Sports na Police FC, babiri b’Amagaju FC, AS Kigali na Mukura VS n’umwe muri Rayon Sports, Etincelles FC na Rutsiro FC.
Kuri abo bakinnyi 24 hiyongeraho kandi umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze imyaka ine adahamagarwa ndetse kuri ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al-Kawkab yakiniraga muri Arabie Saoudite.
Hari amazina yasigaye bamwe bibaza icyo yazize
Kuva Adel Amrouche agizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, akunda guhamagara hatangajwe urutonde, aho kubikorera mu kiganiro n’itangazamakuru ku buryo hari ibisubizo ashobora gutanga ku mahitamo yakoze.
Kuri ubu ikiri kwibazwa n’uburyo Kwizera Olivier yari amaze iminsi yirengagizwa n’abatoza b’Amavubi afite ikipe, ariko akaba yongeye guhamagarwa nyuma y’imyaka itatu n’igice akinnye umukino we wa nyuma mu Amavubi kandi bigakorwa nta kipe afite.
Hari abibaza uburyo hashobora guhamagarwa umukinnyi nk’uwo udafite ikipe, ariko hagasigara umunyezamu wa Gorilla FC, Muhawenayo Gad, umaze iminsi yitwara neza aho yinjijwe ibitego bine mu mikino irindwi. Ibyo bitego birimo kimwe ku mukino wa Mukura VS, AS Kigali, Bugesera FC n’Amagaju FC.
Undi mukinnyi wasigaye uri mu bamaze iminsi bitwara neza ni Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric ‘Zidane’, aho kuri ubu ari mu bafite ruhare runini mu gutuma iyi kipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino irindwi imaze gukinwa.
Mu bakina mu busatirizi bahamagawe, uko ari batandatu bafite ibitego bitatu. Ni ukuvuga Mugisha Gilbert utaratsinda igitego cyangwa ngo atange umupira uvamo igitego muri APR FC, Mugisha Didier usigaye ubona umwanya muke wo gukina muri Police FC na Uwineza René ufite igitego kimwe yabonye Kiyovu Sports ikina na AS Kigali.
Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC na we yatsinze igitego kimwe banganya na Gicumbi FC, aba umukinnyi w’umukino, Rudasingwa Prince atsinda igitego kimwe cya penaliti naho Sindi Paul Jesus na we udakunze gukina muri Rayon Sports ndetse agatoranywa mu bwugarizi, na we yahamagawe mu basatira izamu.
Ni mu gihe hari abakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza muri Shampiyona nka Mbonyumwami Thaiba na Nizeyimana Mubaraka ba Marine FC, bombi batsinze ibitego bibiri bakanatanga umupira wavuyemo igitego, ndetse na Byiringiro Lague ariko we akaba aheruka kugira ikibazo cy’imyitwarire mibi muri Police FC akinira.