Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Ingabo z’u Burundi zitewe ubwoba no kuba impungenge z’uko inyeshyamba za AFC / M23 zishobora gutera Umujyi wa Uvira zigenda ziyongera.
Uvira ni umujyi w’ingenzi cyane mu karere kanini ka Congo gahana imbibi n’u Burundi. Mu Kwakira, AFC / M23 yohereje intumwa zo guhura na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zijyanwe no kumwereka ingaruka zikomeye zishoboka naramuka adategetse ingabo ze kuva mu burasirazuba bwa DRC. Ariko, umuburo w’inyeshyamba wanyuze mu gutwi uhinguka mu kundi.
Aho gutegeka abasirikare b’Abarundi kuva muri icyo gice, bivugwa ko ba komanda b’Ingabo z’Abarundi bategetse abasirikare babo kuguma mu birindiro byabo, kongera ingufu mu kwirwanaho, gucukura imyobo myinshi, banakangisha ndetse ko umusirikare wese uzavaho agata urugamba azahura n’ingaruka zikomeye.
Uburemere bw’iki kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Daily News ivuga, bwashimangiwe n’Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, Brig. Gen. Elie Ndizigiye, wahamagaje inama zitandukanye hamwe n’abayobozi ba brigade z’imitwe yoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025.
Ndizigiye yabategetse kwitegura kubuza iterambere rya AFC / M23 aho gusubira inyuma guteye isoni nk’uko byagaragaye mbere muri Kivu y’Amajyaruguru. Yavuze ko urugamba muri iki gihe “rutakiri urwa DRC gusa, ahubwo ko rureba u Burundi ubwabwo.”
Abashinzwe umutekano mu Burundi bemeje ko Gen. Ndizigiye yihanangirije abayobozi ba brigade ko ubufatanye bushobora kuba hagati ya Twirwaneho, umutwe wo kwirwanaho w’Abanyamulenge, hamwe n’inyeshyamba za AFC / M23 zo muri Kivu y’Amajyepfo bishobora gutuma u Burundi butakaza byihuse ubugenzuzi bw’ibintu, bigatuma uturere twegereye umupaka w’u Burundi tugwa mu maboko y’inyeshyamba.
Umuburo wa Ndizigiye ugaragaza ko u Burundi bugenda burushaho guhangayikira ifatwa ry’Umujyi wa Uvira no kutizera ubudahemuka bw’abasirikare b’Abarundi boherejwe mu burasirazuba bwa DRC.
Impungenge afite zishingiye ku gusenyuka kwa morale nyuma y’uko ingabo zoherejwe mu ntambara ku gahato, zihabwa intwaro zishaje, no kutumva impamvu zirwanira.