Guverinoma y’u Burundi iravuga ko ikwiye kwinjizwa mu biganiro by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo izibe icyuho amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanyiye i Washington yasize.
Gitega yemeje ko yifuza kwinjira muri ibi biganiro biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Bizimana Édouard, mu kuganiro aheruka kugirana na Deutsche Welle.
Ku wa 27 Kamena uyu mwaka ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byari bimaze igihe bihurizwamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano imirwano irakomeje mu burasirazuba bwa RDC hagati y’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’iki gihugu ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, cyo kimwe n’umutwe wa AFC/M23 byitwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda barwana.
Minisitiri Bizimana ubwo yari i Kinshasa aho aheruka kwitabira inama ya CIRGL (Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari), yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda na RDC bimaze amezi ane bisinyanye amasezerano y’amahoro, hari icyuho kikigaragara.
Ati: “Ntekereza ko hari ibintu bitararangira, kandi ndizera ko numvise n’abaturanyi bacu babivuga. Hari ibintu bitarakemuka, bityo ntekereza ko akarere, u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa, natwe twifuza kuziba icyuho cyagaragaye. Rwose, ku butaka nta kintu na kimwe kiri gukora, turi kugerageza gukora ikintu gifatika ku butaka.”
Umukuru wa dipolomasi y’u Burundi yakomeje avuga ko n’ubwo igihugu cye kitagize uruhare mu masezerano y’i Washington, hakenewe andi nka yo na cyo kigomba kugaragaramo.
Ati: “Amasezerano yasinywe [i Washington] ntabwo tuyarimo. Ariko ndatekereza ko amasezerano yatanga umuti urambye rwose agomba kuba arimo u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa bari ku ruhembe, kandi bagizweho ingaruka [n’amakimbirane yo muri RDC] mu buryo butaziguye.”
U Burundi bwagaragaje ko bwifuza kwicara ku meza y’ibiganiro bya Kigali na Kinshasa, mu gihe u Rwanda rubugaragaza nk’inzitizi ku masezerano y’amahoro rwasinyanye na Congo Kinshasa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka kugaragaza ko kuba u Burundi bugifite ingabo zifatanya ku rugamba na FARDC ndetse n’abarwanyi b’imitwe irimo uwa FDLR amasezerano ya Washington ateganya ko ugomba gusenywa biri mu bibangamiye ariya masezerano.
Mu gihe kandi amasezerano ateganya ko imirwano igomba guhagarara, u Burundi bumaze igihe bwifashisha ikibuga cy’indege cya Bujumbura nk’inzira yo kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ngabo zabwo ziri muri RDC, FARDC ndetse n’imitwe bafatanya ku rugamba.