Murindahabi Irene usanzwe ari umuyobozi wa MIE Empire ireberera inyungu itsinda ‘Vestine&Dorcas’ yavuze kuri Ishimwe Vestine ukomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

 

 

Uyu mugore aherutse kurikoroza nyuma y’uko asangije abamukurikira amagambo aca amarenga ko yaba atabanye neza n’umugabo we.

 

Mu butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram ariko agahita abusiba nyuma y’iminota mike, Vestine yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

 

Uyu mugore wumvikana nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

 

Ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

 

Nubwo ubu butumwa bwahise busibwa, Murindahabi yiyemereye ko bwasohotse kuri konti bwite ya Vestine icyakora abera ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya niba koko ariwe wari wabwanditse.

 

Yagize ati “Ibyo mwabonye byavuye ku rukuta rwa Instagram bwite rwa Vestine ni naho byahise bisibwa kubw’umutekano we. Ibirenze ibyo Uwiteka aduhane umugisha.”

 

Icyakora ku rundi ruhande, Murindahabi yavuze ko ibibazo by’ubuzima bwite bwa Vestine adashobora kubisubiza ahubwo ahamya ko umunyamakuru akwiye gushaka uyu muhanzi akaba ariwe abibaza.

 

Ati “Ibyo mumwandikire mubimubaze, ni ubuzima bwite bwe. MIE Music dukorana na Dorcas&Vestine […] umuhanzi agomba kugira ubuzima bwe bwite bw’umuhanzi kandi tukabwubaha.”

 

Ikindi kibazo Murindahabi yirinze gusubiza umunyamakuru ni ikijyanye n’impamvu batatahanye mu ndege nkuko bajyanye bajya muri Canada.

 

Ati “Amategeko y’indege ahamya ko abantu baziranye bagenda mu ndege imwe aba he? None se ubundi umwe aje mbere undi akaza nyuma ikibazo cyaba ari ikihe? Dorcas na Vestine ibyo bapfana n’abakunzi babo si ibitaramo n’indirimbo akabikorera aho ari ashaka? Yemerewe no kuvuga ngo ngiye kuruhuka akagenda, ikizima ni uko nta mezi atatu yashira utabonye igihangano cyiza, aho niho turebera.”

 

Murindahabi wageze i Kigali ku wa 19 Ugushyingo 2025 ari kumwe na Dorcas gusa, yakomeje kubera ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya niba Vestine yaba yaratashye i Kigali, icyakora ahamya ko ameze neza kandi bavugana.

 

Ati “Ameze neza n’ubu tumaze kuvugana ari amahoro. Imyaka bamaze mu muziki imaze kuba itanu, baciye mubintu byinshi bibategura ibi ari gucamo uyu munsi, ndanashimira Imana ku nkuru mbi nyinshi mwabakozeho zatumye bakomera.”

 

Murindahabi yavuze ko adashobora guhishura amakuru y’aho umuhanzi we ari ku bw’impamvu z’umutekano we, ati “Nkibona ukuntu mwese muraramye, nifuje ko aho umuhanzi wanjye ari bikomeza ari ibanga, kandi ibyo mbifite mu nshingano ku bwo kurinda amakuru ye.”

 

Uyu musore yongeyeho ko induru z’amakuru avugwa kuri Vestine, arizo zatumye indirimbo yabo nshya itajya hanze cyane ko we yemeza ko umurimo w’Imana ukorwa mu ituze.