Akarere ka Rubavu kakoze, katangaje ko hari imiryango 420 ibana mu makimbirane, ibigaragazwa nk’igisitaza mu kubana basezeranye byemewe n’amategeko.

 

Imiryango 366 ibana mu makimbirane yamaze kuganirizwa, ndetse 209 muri yo yavuye mu makimbirane.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigaragaza ko umuryango ari wo shingiro kamere y’imbaga y’Abanyarwanda.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iyo imiryango isezeranye mu mategeko bituma irushaho kubana neza ndetse bikanagabanya amakimbirane mu miryango.

 

Ati ‘‘Turacyafite imiryango ibana mu makimbirane, kandi iyo abantu bayabanyemo bigira ingaruka ku bana, ku iterambere ry’umuryango baremye, ndetse dukomeza kubashishikariza kubana neza ku buryo mu kubigisha tumaze gusezeranya imiryango 405 kuva muri Nyakanga 2025.”

 

Yaboneyeho kwibutsa imiryango ko iyo basezerana bibafasha kubana neza, bikaba n’intambwe ituma bakoresha neza imitungo bafite.

 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco aherutse gutangariza IGIHE ko ubuharike n’amakimbirane yo mu muryango biri mu biteza umutekano muke.

 

Ati “Ibibazo by’ubushoreke no gucana inyuma dukwiriye gufatanya kubyamagana, kuko biri mu bisenya bikanateza umutekano muke mu muryango, bisiga abana bandagaye batanditse mu irangamimerere n’abata ishuri.”

 

Guverineri Ntibitura akomeza avuga ko kuba abantu babana batarasezeranye bituma abagabo badasezerana n’abagore babana, bakarushaho kujya muri benshi kandi ntibabiteho uko bikwiriye.

 

Imirenge yo mu Karere ka Rubavu ifite abantu benshi babana batarasezerana hazamo Busasamana, Gisenyi, Nyamyumba, Nyundo, Rugerero na Kanama.