Lionël Ruzindana uri mu Banyarwanda bamaze kumenyekana muri filimi zitandukanye zirimo ‘La Terre et le Sang’ yamamaye kuri Netflix, yongeye kwandika amateka yo kujya muri ‘The Family Plan 2’ imaze umunsi umwe igiye hanze.

 

Lionël Ruzindana Katabogama nyuma yo kuba umwe mu bagaragara muri iyi filimi yanditse ashimira, umu-agent we wamufashije. Agaragaramo nk’umurinzi. Ati “Ndashimira umu-agent wanjye kuri aya mahirwe adasanzwe. Ntegereje kuzabona icyo ahazaza haduhishiye.”

 

The Family Plan 2 ni filimi y’Abanyamerika igaruka ku mugabo utegura urugendo n’umuryango we bagiye mu biruhuko bya Noheli, ariko akaza gukurikiranwa n’ahahise he hatuma atishimira ibi bihe bye uko bikwiriye. Ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Simon Cellan Jones mu gihe yanditswe na David Coggeshall.

 

Iyi igaragaramo abakinnyi barimo Mark Wahlberg, Michelle Monaghan, Zoe Colletti, Van Crosby na Kit Harington. Yageze kuri Apple Tv+ ku wa 21 Ugushyingo 2025. Amashusho y’iyi filimi yafatiwe mu Bwongereza, u Bufaransa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Lionël Ruzindana wayigaragayemo avuga ko ari we mukuru mu muryango w’abana batatu, yavukiye i Kigali mu 1978, akurira i Gikondo kugeza mu 1994. Avuka ku babyeyi bose b’Abanyarwanda. Amaze hafi imyaka itanu aba mu Bufaransa mu gihe mbere yabaga mu Bubiligi kuva yava mu Rwanda.

 

Uyu musore yize amashuri abanza mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kugeza agize imyaka irindwi.

Aherutse gutangaza ko yakomereje amashuri muri Institute Sainte Marie mu Bubiligi ari naho yatangiriye ibyo gukina ikinamico. Ati “Nyuma yaho, nize muri Institut Sainte-Marie Couvin Pesche, mu mashuri yisumbuye, ni naho natangiriye iby’ikinamico.”

 

Avuga ko yatangiye kugaragara muri filimi mu 2015. Mu 2018 yakinnye muri filimi yitwa “Troisièmes Noces” ya David Lambert ndetse ni nabwo bwa mbere yari akinnye muri filimi iri ku rundi rwego rutandukanye n’urwo yari ariho. Mu 2019 uwitwa Philippe Lyon amuha amahirwe yo gukina muri “Plein La Vue”.

 

Mu 2020, Umuyobozi wa filimi witwa Julien Leclerq yaramubengutse muri filimi “La Terre et Le Sang” iri kuri Netflix, ibintu avuga ko byatumye akabya inzozi ze.

 

Uyu musore yanagaragaye muri filimi yitwa “Rouge” ya Farid Bentoumi. Aha yagaragayemo nk’umurinzi. Yavuze ko kugira ngo abone amahirwe yo gukina muri “La Terre et Le Sang” yari yatsinze ihatana ryari ryashyiriweho abakinnyi ba filimi bashakaga kujyamo.

 

Iyi filimi uyu musore akinamo yitwa Süleyman ivuga ku bujura n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Yagiye hanze ku wa 17 Mata 2020.