U Rwanda rwamaze kunoza amasezerano y’ingenzi yo gukora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye na Turkiya, ibyo bikaba ari imwe mu ntambwe zikomeye za Kigali ziganisha ku kubaka uruganda rw’ibikoresho bya gisirikare rw’igihugu. Ubu bufatanye bukubiyemo kuvugurura ubuyobozi bw’ingabo bw’u Rwanda mu kugenzura, itumanaho, n’ubutasi kugira ngo bihuze n’ibipimo by’igisirikare kigezweho nk’icya NATO. Aya masezerano akubiyemo kandi guhererekanya ikoranabuhanga, gukora ibikoresho, no guhugura abakozi b’Abanyarwanda.

Aya masezerano akubiyemo gukora indege zitagira abaderevu, intwaro nto, hamwe na sisitemu bifitanye isano, kandi hakubiyemo kubaka uruganda rugezweho rwo guteranyiriza ibikoresho bya gisirikare i Kigali.

 

Aya masezerano araha u Rwanda uburyo burambye bwo kwirwanaho no kugabanya kwishingikiriza ku bikoresho biva mu mahanga no kwihutisha iterambere ry’ubushobozi bw’ubwubatsi bw’ibi bikoresho.

 

Iby’ingenzi mu masezerano y’u Rwanda na Turkiya

 

Umusaruro uhuriweho hamwe no guteranyiriza ibikoresho mu gihugu

Amasezerano ashyiraho:

Uruganda ruteranya drones rukorera i Kigali,
Imirongo y’ifatanyabikorwa mu gukora intwaro nto na sisitemu zijyanye na zo zoroheje,
Ikigo gishyigikiwe na Turkiya cyo kwemeza ubuziranenge no kugerageza.

 

Ibi bituma u Rwanda ruva mu bagura ikoranabuhanga ryo kwirwanaho rugana ku kuba umufatanyabikorwa mu kubikora mu karere.

 

Guhererekanya ikoranabuhanga nk’ingingo y’ibanze

 

Nk’uko iyi nkuru dukesha kigali daily news ivuga, Turkiya yemeye ingingo zagutse zo kohereza ikoranabuhanga, ririmo iryo:

 

Kumenya gukora airframes n’ibijyanye na electronics bya drones
amahugurwa y’aba injeniyeri n’abatekinisiye b’Abanyarwanda,
inkunga yo kubungabunga igihe kirekire no gusana.

 

Ibi byubaka ubwigenge burambye bwo kwihaza aho gushingira ku masoko y’igihe gito.

 

NB: Airframes na electronics ni ukuvuga imiterere y’indege, nk’amababa, fuselage, n’uburyo bwo kugwa nk’amapine, ndetse na sisitemu zo kuyigurutsa nka moteri n’ibindi birimo kuyigenzura, itumanaho n’ibindi.

 

Iterambere ry’inganda n’abakozi

 

Umushinga wagenewe:

guhanga imirimo y’ubuhanga buhanitse,
gukomeza STEM (Science, Technology, Engineering, and Mathematics) n’ubuhanga muri kaminuza z’u Rwanda,
gushishikariza abanyagihugu gushora mu gukora ibyuma, ibikoresho bya elegitoroniki, na software.

 

Ibizavamo bifite ubushobozi bwo kugera no mu bijyanye n’indege za gisivili n’inganda za robots.

 

Ingamba zifatika ku Rwanda

 

Kugabanya kwishingikiriza ku masoko y’intwaro yo hanze

Mu gukorera imbere mu gihugu:

 

U Rwanda ruzoroherwa mu gihe cy’ibibazo,
Rwirinde inzitizi mu kubona ibikoresho rukeneye,
kandi rwizere ingabo ziteguye zidashingiye ku gitutu cya politiki.

Ibi birakenewe cyane cyane bitewe n’imihindagurikire mu kugenzura ibikoresho byoherezwa hanze ku rwego rw’Isi.

Kuzamura umutekano w’igihugu hamwe n’ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare

 

Ingabo z’u Rwanda zizabyungukiramo:

 

Rubona drones zakozwe hagendewe ku kirere cyarwo,
Rubona ubushobozi bunini mu butasi, kugenzura no gushakisha (ISR),
Kwihuta mu kubungabunga no kugabanya igihe.

 

Ibikorerwa mu gihugu bizihutisha iterambere kandi bishyigikira ibikorwa by’u Rwanda byo gutekanisha akarere.

Kongera ijambo ry’u Rwanda na Turkiya

 

Amasezerano arashimangira:

 

Kongera ikirenge cya Ankara muri Afurika,
Gutandukanya abafatanyabikorwa kwa Kigali,
n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu mahugurwa, ibikoresho, no kurwanya iterabwoba.

Bizagira u Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Turkiya mu bijyanye n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati.

 

 

Amasezerano yo gukora intwaro y’u Rwanda na Turkiya arenze amasezerano yo gutanga amasoko; ni ubufatanye bufatika mu by’inganda bushimangira ubwigenge bwa Kigali mu byo kwirwanaho, gutera imbere mu ikoranabuhanga, kandi buzahindura imbaraga z’inganda zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

Ku Rwanda, iyi ni intambwe ikomeye mu iterambere ryarwo kuva ku kwishingikiriza ku gutuza ibikoresho mu mahanga rukaba igihugu kizamuka mu nganda z’ubwirinzi  rufite ubushobozi bugenda bwiyongera mu bijyanye no gukora intwaro, drones na sisitemu zijyanye na zo.

 

Ku itariki ya 23 Mutarama 2025, ahazwi nka Presidential Complex i Ankara, nibwo nyuma yo kuganira imbonankubone hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya, hakurikiyeho gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo itumanaho n’itangazamakuru (radiyo na TV), umutekano mu by’indege, ndetse n’ibya gisirikare.