Inama y’abaministri yateranye kuwa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, Yari iyobowe na nyakubahwa perezida Paul Kagame yemeje uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bigizwemo uruhare n’ikigo cya leta cyitwa Ecofield solutions Kizaba gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa Rusange .

Imodoka zizaza zimara iminota 10 muri gare zihite zihagurukana abagenzi zifite , Ni ikigo kitezweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi muburyo rusange aho imodoka izaza yinjira muri gare ikahamara igihe kingana n’iminota 10 gusa igahita isohoka muri gare .
Bitandukanye nubwikorezi rusange bwari busanzwe ariko bukinubirwa nabatari bacye kubwo kumara umwanya munini muri gare bategereje imodoka cyangwa bategereje ko ihari yuzura kugirango ibone guhaguruka muri gare .

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali NTIRENGANYA Emma Claudine yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na RBA
Yagize ati ” Ubundi ibibazo navuga by’ingenzi twari dufite mubijyanye nogutwara abagenzi muburyo bwa Rusange hakoreshejwe Bus , harimo ko bus zatindaga guhaguruka hanyuma igihe bibaye ngombwa ko habaho abagenzi benshi ugasanga zinapakiye abagenzi benshi cyane ,noneho zamara gusohoka no mumihanda aho zinyura ntizihute nibura ngo zigereyo kare .
igihe cyabagenzi benshi cyashira ugasanga ziraguma muri gare zikahaguma umwanya munini cyane , yagize ati ubu buryo bushya buje gukemura ikintu gikomeye cyane ,kuko icyerekezo cy’igihugu cyacu nuko mu mwaka umwe uri imbere abantu benshi bazaba bakoresha ubu buryo bwo gutwara abantu muburyo rusange .
aho biteganywa ko abatwara moto bazagabanauka cyangwa bagahagarikwa burundu . ikigiye kuba kiza kurushaho nuko izi bus zizaba zifiite ingengabihee y’igihe ihagurukira nigihe yinjirira muri gare. Izi modoka kandi zizashyirwaho ibirango byo mumuhanda byazo, kuburyo zitazahagarara umwanya munini nkizindi.