Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko ruri gukurikirana birambuye ikibazo cy’amashusho agaragaza umuhanzi Yampano n’umugore we ari amahano, ibintu RIB yise “ubugome n’ubugenzuzi budakwiye.”

 

 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hagenzurwa niba Yampano yaba yaragize uruhare mu isakara ry’ayo mashusho cyangwa niba hari abandi bayagizemo uruhare. Yavuze ko gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi ari icyaha gikomeye kandi gikomeje gufatwa mu buryo bukomeye.

 

 

Ku ruhande rw’abakekwaho kugira aho bahuriye no gusakaza ayo mashusho, RIB yatangaje ko Cyprien Uzabakiriho, uzwi cyane nka Djihad, hamwe na Kwizera Nestor uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Pappy Nesta, bombi batawe muri yombi kandi dosiye zabo zatanzwe mu rukiko kugira ngo zitangirwe isesengura.

 

 

RIB kandi yemeje ko kuri Djihad hari n’andi makosa yari asanzwe akekwaho, arimo dosiye  esheshatu zimaze koherezwa mu bushinjacyaha ndetse n’izindi zigikurikiranwa n’abagenzacyaha. Ibyaha akekwaho ntibyatangajwe mu buryo burambuye ariko byemejwe ko bifitanye isano n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’abandi ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha nabi ikoranabuhanga.

 

Djihad akurikiranyweho ibindi byaha yarezwe mbere y’uko afatirwa gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro

Dr. Murangira yavuze ko urwego ruri gukomeza iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku isakara ry’ayo mashusho ndetse n’uko abakekwaho babigizemo uruhare. Yanibukije abaturage kwirinda gukwirakwiza ibishobora guhutaza ubuzima bw’abandi cyangwa kubatesha agaciro, kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.