Abantu benshi bakunda kwibaza impamvu abantu bajyana ibirego byabo k’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, ariko ugasanga ikirego gishobora no kurenza umwaka cyangwa ibiri ntakirakorwa kuri ibyo bintu, wenda ngo uwarezwe ahamagazwe cyangwa se uwatanze ikirego ahakanirwe abwirwa ko ntacyo bizakorwaho.

 

Urugero rwa hafi ubu wahita ufata, ni inkuru iherutse gutangazwa n’uru rwego, aho rwatangaje ko Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad ku mbuga nkoranyambaga, akurikiranweho ibyaha bigera kuri 6 mu byamutanzweho bigera ku 9 kuva mu mwaka wa 2022, kandi Uzabakiriho yari yaratawe muri yombi ubu vuba akurikiranweho icyaha kimwe gusa yari atangiye gukekwaho ko akoze vuba muri uyu mwaka wa 2025.

 

RIB, nk’izindi nzego zigenza ibyaha zose zitandukanye zikora kimwe, mu mategeko yo kugenza ibyaha, zigendera ku intambwe ku yindi zikurikizwa mu buryo bugenwa n’amategeko kugira ngo kugenza ibyaha byubahirizwe, ntabwo zigendera ku marangamutima. Gutanga ikirego ni itangiriro ariko ntabwo ari ikimenyetso, ntabwo RIB ihita isimbuka kubera ko ikirego cyabonetse, ahubwo nk’ubugenzacyaha bakora igikorwa igihe gusa bafite ikimenyetso kigaragaza icyo gikorwa mu buryo bw’amategeko.

 

  1. KUGENZURA BIFATA IGIHE: Urwego rubanza kureba niba ikirego ari ukuri. ibirego byinshi bikunda kuba ari ibinyoma, amarangamutima, bishingiye kuri politike cyangwa se bibura amakuru afatika. Rero guhita bashyira mu bikorwa bashobora gufunga cyangwa guhohotera umuntu utari uwa nyawe.
  2. NABO BAFITE IBYO AMATEGEKO ABATEGEKA: Iperereza risaba igihe runaka giteganwa n’amategeko ngo babashe gusaka, gufunga no kubaza ibibazo uwafashwe. Ibyo bivuze gushaka ibimenyetso bifatika. RIB iramutse idakurikije ibyo ngibyo, ikirego cyahita kiburira agaciro mu Rukiko.

3. RIB NAYO IGIRA IMBAGO N’IMIPAKA: Urwego usanga na rwo rufite umurongo muremure w’ibirego bitandukanye kandi byinshi, bityo hari n’ibyo bagomba kubanza gushyira imbere. Urugero, ibyerekeye umutekano w’igihugu, ibyaha by’ihohoterwa n’ubwicanyi mbere, hanyuma hakaza iby’ubujura, gukoresha ububasha ndetse na ruswa bikaza ku mwanya ukurikira.

4. IBIREGO BIMWE USANGA ATARI N’IBYABO: Hari ubwo RIB ishobora kwakira ikirego igasanga kitari mubyo bashinzwe, bikaba ngombwa ko bacyohereza ku bagishinzwe cyangwa se bakacyihorera kubera ko amategeko atabaha ububasha bwo kukigenza ngo bagishakire ibimenyetso.

Gusa nubwo utapfa guhamya ko m’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB naho byaba birimo, ariko mu bindi bigo by’ibihugu bigenza ibyaha ku Isi ukunda gusanga badakemura ibibazo, kubera ko ababyakiriye batabihaye imbaraga bakabijyana gake gake ku bushake bwabo, bitewe na za ruswa cyangwa se izindi mpamvu zabo bwite.

 

Hari n’ubwo ikirego gishobora kuza m’Urwego rugasanga ari igishobora guhungabanya politiki y’igihugu ugasanga bahisemo kukigenza gake cyane mu rwego rwo kudasenya ibibishamikiyeho, kugeza ubwo kizabonerwa umurongo mwiza utazahungabanya politike y’igihugu cyangwa abanyapolitike.

 

Nanone kandi hari uburyo, nk’Uko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry abivuga, babanza guhamagara uwatanzweho ibirego, iyo ari ibyaha bidakomeye bishobora kwirindwa mu gihe ibyabaye mbere ntacyo byangirije, ubundi bakamuganiriza kugira ngo ibikorwa bishobora kubyara ibyaha abyihane, nk’uko mu rugero rwa Uzabakiriho byagenze, kuko kuva muri 2022 kugera mu minsi ishize ubwo yafatwaga akekwaho gukwirakwiza amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina, RIB yari yaramugiriye inama yo kureka gukora ibishobora kubyara ibyaha.

 

Reka tukwibutse ko RIB ari urwego rushinzwe kugenza ibyaha, rugashaka ibimenyetso rugomba gushyikiriza Ubushinjacyaha kugira ngo bubijyane mu Rukiko maze ukekwaho ibyo byaha aburane n’Ubushinjacyaha yiregura.