Nyuma y’uko amatike y’igitaramo cya Davido i Kigali aguranye umuvuduko agashira ku isoko mu masaha make, ndetse hakaza guca amarenga ko hashyirwaho ikindi gitaramo gikurikira, hamaze gutangazwa ibiciro byo kwinjira muri “Meet & Greet” – ibirori byo guhura no kuganira n’uyu muhanzi w’icyamamare ku giti cye.

 

 

Ibi birori bizabera The Pinnacle Kigali ku wa 4 Ukuboza 2025. Ibiciro byatangajwe birimo:

Itike rusange: 300,000 Frw

Imeza y’abantu 4: 1,100,000 Frw

Imeza y’abantu 6: 1,500,000 Frw

 

 

Bruce Intore utegura ibitaramo , yemeje aya makuru anahishura ko amatike yo guhura na Davido ari make cyane. Ati: “Amatike ahari ni ay’ abantu ijana gusa.”

 

Itike ya make yo kwinjira muri ‘Meet & Greet’ ya Davido i Kigali iragura ibihumbi 300Frw

“Meet & Greet” izaba ibanziriza igitaramo gikomeye Davido azakorera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025, aho n’amatike yo kwinjiramo yamaze gushira ku isoko.

 

 

Davido azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Kitoko, Ariel Wayz, Kid From Kigali, Logan Joe, Kevin Klein, n’aba-DJ Toxxyk na Marnaud.

 

 

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria asanzwe afitanye umubano mwiza na Kigali, dore ko yaherukaga kuhataramira mu 2023 mu bitaramo bya Trace Awards & Festival ndetse n’icya Giants of Africa.

 

Davido ategerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena (i Kigali)

Igitaramo cye giteganyijwe no kumurika album ye nshya “5Ive” igizwe n’indirimbo 17, zirimo izo yakoranye n’ibyamamare nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, TayC, Dadju n’abandi.