Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye ageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya no kwemeza amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezidansi y’u Burundi yatangaje mu masaha y’ijoro ko Ndayishimiye yageze muri Amerika amahoro, ndetse ko yakiranywe urugwiro n’Abarundi bahatuye, barimo n’abana bamuhaye indabyo nk’ikimenyetso cy’ishimwe.
Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rwa Perezidansi y’u Burundi agaragaza Perezida Ndayishimiye asuhuza abaturage, mu gihe yari aherekejwe n’inzego zitandukanye.
Ku wa Kane tariki 4 Ukuboza, ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bazemeza byemewe n’amategeko amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kamena 2024. Uyu muhango uteganyijwe kuyoborwa na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye Perezida Ndayishimiye, abandi bayobozi bitezwe muri uwo muhango barimo:
William Ruto, Perezida wa Kenya unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC),
João Manuel Lourenço, Perezida wa Angola unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida William Ruto wa Kenya azaba ahari

Perezida João Manuel Lourenço wa Angola azaba ahari