Maj. Gen Ruki Karusisi wahoze ari umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), amaze igihe yarahawe inshingano nshya.

 

Kuri ubu Maj. Gen Ruki ni we muyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni inshingano yasimbuyeho Brig. Gen (Rtd) Pascal Muhizi umaze amezi ane ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Maj. Gen Ruki Karusisi yari yavanwe ku nshingano zo kuyobora Special Operations Force yari abereye umuyobozi kuva muri 2019, asimburwa na Brig. Gen Stanislas Gashugi.

 

Icyo gihe yahise asabwa gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe yari agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

 

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, Maj. Gen Ruki yakiriye itsinda ry’Ingabo za Tanzania (TPDF) ryari riyobowe na Brig. Gen Gabriel Elias Kwiligwa uyobora Brigade ya 202 ya TPDF, mu nama ya 14 yahuje RDF na TPDF.

 

Ni inama yari igamije kuganira ku bibazo by’umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda na Tanzania no gushimangira ubufatanye mu kubikemura.

 

Intumwa za TPDF zikigera mu Rwanda, zaasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, zakirwa na Meya Bruno Rangira wabagejejeho ibibazo bigaragara mu bikorwa by’abaturage bakora bambuka imipaka ku mpande zombi mu karere ka Kirehe no mu karere ka Ngara muri Tanzania.

 

Umunsi wa mbere w’inama wanaranzwe no gusura ahantu hahana imbibi hagaragara ibibazo by’umutekano bihangayikishije abaturage b’impande zombi. Impande zombi zasuye Mitako mu Murenge wa Nyamugali ndetse na Bitarimpura mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.

 

Impande zombi zagaragaje ko hakenewe gufatwa ingamba zihutirwa mu gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya umupaka no guhanga imishinga y’ubukungu izagirira akamaro abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka.