Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umuhango wo gusinya ku mugaragaro amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kuri X ko Perezida Kagame i Washington “azahura na Perezida Donald Trump kandi yitabire isinywa ry’Amasezerano ya Washington.”
Ku wa 27 Kamena 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC Thérèse Wagner Kayikwamba, bashyize umukono ku masezerano agamije kurangiza amakimbirane y’ibihugu byombi.
Ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza, Perezida Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bazemeza burundu ayo masezerano mu muhango uzabera muri Maison Blanche, uyoborwe na Perezida wa Amerika Donald Trump.
Uyu muhango uzitabirwa kandi n’abayobozi bo muri:
Qatar, Kenya (Perezida William Ruto),Togo (Faure Gnassingbé),Burundi (Evariste Ndayishimiye), na Angola (João Lourenço).
Zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano:
Gusenya burundu umutwe wa FDLR.
Gukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya FDLR mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
U Rwanda ruzakuraho ingamba zose z’ubwirinzi rumaze igihe rwarashyizeho nibigaragara ko FDLR yasenywe nk’uko amasezerano abiteganya.
Gukomeza ubufatanye mu bukungu.