Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ibitero simusiga by’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa byakomeje ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, bikibasira cyane abaturage b’abasivili n’imirongo y’imbere y’urugamba.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero bikorwa n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Mai-Mai Wazalendo, abacanshuro, Imbonerakure, ndetse n’Ingabo z’u Burundi.

Mu itangazo ryasohowe n’iri huriro, bavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha indege z’intambara, indege zitagira abapilote (drones), ndetse n’imbunda zirasira mu ntera ndende mu gikorwa cyo kwibasira abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Bavuga ko ibi bikorwa bikomeje gushyira akarere mu kaga gakomeye, kandi ibisasu bya bombe bituruka muri ibyo bitero bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

AFC/M23 ihamagarira abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo gutanga ubuhamya ku bwicanyi n’ihohoterwa bivugwa ko bikomeje gukorwa n’ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa. Bavuga ko ibisasu bituruka ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi, harimo n’ibiri ku mupaka w’u Burundi, bikomeje gusenya amazu no kwica abaturage mu bice bituwe cyane, cyane cyane muri Kamanyola. Iri huriro rivuga ko rikomeje gufata ingamba zo kurengera abaturage no kubuza ko ibyo bitero bikomeza.

AFC/M23 yatangaje kandi umubare w’agateganyo w’abahitanywe n’ibisasu byakomotse mu Burundi, byibasiye cyane uturere twa Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo. Abapfuye ni bane, naho abakomeretse ni batandatu. Barimo:

Abapfuye: Salomon Mulikuza w’imyaka 55 (Rugenge) ,Issaka Musafiri w’imyaka 24  (Rugenge) , Pierre Byamungu w’imyaka 12 (Rugenge)

Abakomeretse: Neema  w’imyaka 23 (Mulengezi) na Anita, w’imyaka 12 (Mulengezi)