Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva mu rukerera rwo ku wa 2 Ukuboza kugeza kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025.
Urusaku rw’imbunda nini n’intwaro nto zitandukanye rwiganje mu mujyi wa Kaziba wo muri Teritwari ya Walungu, aho hagati mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane humvikanye amasasu menshi arimo Machine Gun na AK-47. Imirwano nk’iyo yanatangarijwe muri Gurupoma ya Luvungi (Uvira), hagati y’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iza Burundi na Wazalendo, n’abarwanyi ba AFC/M23.
Mu rukerera rwo ku wa 2 Ukuboza, intambara yatangiriye mu bice bya Katogota, Lubarika, Luvungi (Uvira) no muri Kaziba (Walungu). Umuturage wo muri Kamanyola, yashimangiye ko mbere y’uko ibitero bitangira, yabonye abasirikare benshi ba AFC/M23 bafite ibifaru n’intwaro ziremereye, berekeje ku burinzi.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko AFC/M23 yamenye ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’iza Wazalendo zari zitegura kuyigabaho ibitero bikomeye muri Kamanyola, bituma ifata icyemezo cyo kubatangirira kurasa.
Umwe mu bari hafi y’ubuyobozi bwa AFC/M23 yemeje ko ibisasu byumvikanye mu gitondo cyo ku wa 2 Ukuboza byaturutse ku barwanyi bayo, bikaba byahungabanyije bikomeye imirongo y’ingabo za Leta ya RDC.
Ku munsi wa mbere w’imirwano, FARDC n’ingabo z’u Burundi barashe ibisasu muri Kamanyola, ahamaze amezi hafi 10 igenzurwa na AFC/M23. Ibyo bisasu byasenye amazu n’ibikorwaremezo, bihitana abaturage batatu, abandi barakomereka.
No mu gace ka Kaziba, ibisasu byarashwe byangije amazu y’abaturage. Radio Maendeleo yo muri Bukavu yatangaje ko abarenga 20 bapfuye, barimo Umuyobozi wa Gurupoma ya Muhumba n’abana be bane.
Ku wa 2 Ukuboza, imbaraga z’ingabo za Leta za RDC zarinze gucika intege maze abarwanyi ba AFC/M23 bafata Katogota. Abasirikare b’u Burundi bari batuye mu gace ka Mino, bamwe bahungira mu mujyi wa Uvira, abandi bambuka berekeza mu Burundi.
Abarwanyi ba Wazalendo baravuga ko batishimiye imiyoborere y’urugamba, kugeza n’aho bakora imyigaragambyo batuka Brig Gen Amuli Chiviri, umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, bamushinja kunanirwa kuyobora neza.
Ibyo byateye igikuba mu buyobozi bw’intara bwashyizweho na Leta, bituma Guverineri Jean-Jacques Purusi ava mu Uvira ahungira i Bujumbura.
Kugeza mu mugoroba wo ku wa 2 Ukuboza, AFC/M23 yari igeze mu birometero bito cyane uvuye Luvungi, ariko ihitamo kutayinjiramo ako kanya kugira ngo batabangamira abaturage benshi bari mu nzira bahunga.
Mu gitondo cyo ku wa 3 Ukuboza, imirwano yasubukuwe, FARDC n’ingabo z’u Burundi bongera kurasa ibisasu muri Kamanyola no muri Kaziba.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibisasu byo muri Kamanyola byaturutse mu Burundi, bihitana abantu bane, abandi batandatu barimo abana batatu barakomereka.
Imirwano irakomeje mu gihe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025, i Washington D.C, hasinyirwa amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC, agamije kugarura amahoro arambye mu karere.
Ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano mu Kivu y’Amajyaruguru no mu Kivu y’Amajyepfo, ndetse no gushyira imbere ibiganiro bya politiki nk’inzira yonyine igana ku mahoro arambye.