Imirwano ikomeje gufata indi ntera i Kaziba hagati ya M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ku munsi wa gatatu wikurikiranya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, imirwano yongeye kwaduka mu gace ka Kaziba mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagati y’inyeshyamba za M23/AFC n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi.

 

Amakuru dukesha urubuga Tazama RDC aravuga ko M23 imaze kwirukana FARDC n’abafatanyabikorwa bayo mu birindiro bibiri by’ingenzi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Kugeza ubu, FARDC n’abo bafatanyije baracyagerageza kurwana no kurinda utundi duce, ariko bivugwa ko ingufu zabo zigenda zirushaho gucika intege.

Ku muhanda wa Katogota  Kamanyola (Axe Katogota-Kamanyola), amakuru avuga ko muri iki gitondo habayeho ituze riringaniye, nubwo bisa n’ibihuha kuko bishobora guhinduka igihe cyose bitewe n’uko impande zombi zikomeje kwitegura kongera kubonana ku rugamba.

Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana neza ugenzura agace ka Katogota hagati ya M23 cyangwa FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, kubera imirwano yakomeje kwimuka isubira inyuma kenshi mu masaha y’ijoro n’igitondo.