Urubanza rwa Djihad na bagenzi be rwongeye gusubikwa kubera inzitizi z’umwunganizi mu mategeko
Urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Ishimwe François Xavier, rwasubitswe kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, nyuma y’uko umwe muri bo agaragaje ko atiteguye kuburana adafite umwunganizi mu mategeko.
Aba bombi bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano, icyaha cyavuzwe cyane mu minsi ishize.
Muri uru rubanza rwagombaga gutangira kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ishimwe François Xavier yamenyesheje urukiko ko adashobora kuburana atarabona umwunganizi mu by’amategeko.
Mu gihe Djihad na Pappy Nesta bo bavuze ko biteguye kuburana ndetse basaba ko byakwiyongera no kuri bagenzi babo mu gihe bishoboka, Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko Ishimwe atigeze agaragaza impamvu imubuza kubona umwunganizi cyangwa ubushake bwo kumushaka.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha, ashingiye ku burenganzira bw’uregwa bwo kuburana yunganiwe. Yongeyeho ko ibi ari amahirwe ya nyuma ahawe Ishimwe, agomba kwitegura neza mbere y’umunsi ukurikiraho.
Urubanza rwimurirwa ku wa 11 Ukuboza 2025.
Abanyamategeko ba Djihad bahise bazamura inzitizi zivuga ko Ubushinjacyaha butabahaye dosiye y’Ubugenzacyaha (RIB file) ngo bayisome, kandi ko bitababuza kwitegura urubanza.
Basabye ko nibaramuka bagarutse kuburana batarayihabwa, urukiko rwabemerera kuburana hashingiwe ku bimenyetso berekwa mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwabanje kubyamagana, buvuga ko dosiye bayemerewe kuyireba, bityo kuba batayibona ari ikibazo gituruka kuri system cyangwa uburyo bayo bwo kuyifungura.