Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) basoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yabereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Ukuboza 2025.

 

Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano n’ituze ku mipaka ibihuza.

Izi nama zihuzwa buri mezi atatu, zigatanga uburyo bwo kuganira ku ishusho y’umutekano muri iki gihe, ndetse no kunoza ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka ku mipaka.

 

 

Mu gihe cy’iminsi itatu inama yamaze, intumwa z’ingabo z’ibihugu byombi zasuzumye:

Isesengura ry’ibibazo by’umutekano byagaragaye kuva inama ya 13 yabereye i Ngara muri Tanzania muri Nzeri 2025

Imikorere n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu gukemura ibyo bibazo

Ibyaha n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikunze gukorerwa ku mipaka

Ingamba zo kurinda no kubungabunga umutekano w’abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Tanzania

 

 

Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya RDF, yashimye ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, ashimangira ko bushingiye ku bwubahane, ubunyamwuga no gusangira icyerekezo cy’amahoro.

Yagize ati:

“RDF na TPDF tumaze igihe kirekire dufatanya, ubwo bufatanye bushingiye ku bwubahane no gusangira icyerekezo cyo kubumbatira amahoro mu karere. Binyuze muri ubu buryo bwo guhura, dukomeza kugumana imikoranire ikomeye n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo dufatanyije.”

 

Ku ruhande rwa Tanzania, Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 ya TPDF, yashimye uburyo inama yagenze, yemeza ko guhura buri gihembwe byubaka icyizere n’imikoranire ihamye.

Yagize ati:

“Turashima ubunyamwuga n’urugwiro byaranze iyi nama. Ibikorwa byubaka hagati y’ingabo zacu bigaragaza umuhate dusangiye wo kurinda umupaka no gukemura ibibazo duhuriyeho.”

Inama yasojwe hasubirwamo imyanzuro ikubiyemo:

Gukomeza gusangira amakuru ku mutekano

Kunoza no gukomeza ibikorwa bya patrols ku bice by’ingenzi ku mipaka

Gukomeza imikoranire n’itumanaho rya hafi hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi

 

Impande zombi zagaragaje ko ubufatanye bwa RDF na TPDF ari ingenzi mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage baturiye imipaka.