Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatandatu, Ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero bikomeye byifashishije drones na missiles ku bikorwaremezo bya gisivili hirya no hino mu gihugu.
Ku wa 6 Ukuboza 2025, Zelenskyy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko habonetse drones zirenga 650 na missiles 51 byarashwe ku mijyi itandukanye irimo Kyiv, Dnipro, Chernihiv, Odesa, Lviv na Mykolaiv.
Mu bintu byibasiwe cyane harimo inyubako ya sitasiyo ya gari ya moshi ya Fastiv, iri hagati muri Ukraine. Zelenskyy yavuze ko iyi nyubako yashya ikongoka, kandi ko nta kintu cy’igisirikare cyari gihari cyagombaga kuba impamvu y’igitero.
Yatangaje ko ibi bitero by’u Burusiya bigaragaza ubushobozi buke bwo gutandukanya ibya gisivili n’ibya gisirikare, bikaba bihitana abaturage kandi bigasenya ibikorwa remezo byangiza ubuzima bw’igihugu.
Minisiteri ishinzwe ingufu muri Ukraine yatangaje ko ibikorwaremezo bitanga ingufu byo mu Ntara umunani byarashweho, bituma amashanyarazi abura mu bice bitandukanye.
Abaturage benshi baraye mu mwijima, mu gihe inzego zishyinzwe gutabara zageragezaga kongera gusana ibyangiritse.
Ibi bitero by’u Burusiya byabaye mu gihe intumwa za Ukraine ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro bijyanye n’umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Perezida Donald Trump.
Mu biganiro bimaze iminsi itatu, Steve Witkoff, Intumwa yihariye ya Trump, yabwiye Umuyobozi w’inama y’umutekano ya Ukraine, Rustem Umerov, ko ibiganiro afite n’abayobozi b’u Burusiya barimo Vladimir Putin, bitanga icyizere cy’uko amahoro ashoboka vuba.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ibyo bitero byagabwe mu rwego rwo kwihorera, ishinja Ukraine kuba ariyo yabanje kurasa ku bikorwaremezo by’abasivili by’u Burusiya.