Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Ukuboza, mu mujyi wa Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyateye ibisasu ku birindiro bibiri bya AFC / M23.
Ngo ni ibirindiro biri ku gasozi k’ingenzi ka Kahongole gateganye na komini ya Masisi y’icyaro, n’ibirindiro biri hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa teritwari.
Nk’uko amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo drone ya FARDC yabanje kuguruka hejuru y’ikirere cy’iyi komini yo mu cyaro mbere yo gutera ibisasu kuri ibyo birindiro byombi.
Ibisasu byahaturikiye byateye abaturage baho ubwoba bwinshi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ibyo bitero by’indege ngo byakurikiye ibyakozwe ejo ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 i Nyabiondo.
Amakuru aturuka muri FARDC avuga ko igisirikare cyongereye ibitero by’indege mu rwego rwo gusubiza “ubushotoranyi bw’inyeshyamba”.
Nyuma yo kurasa ibyo nirindiro bya Kahongole, umusozi ureba umujyi wa Masisi, ndetse n’ibirindiro biri hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa Teritwari ya Masisi, FARDC yanateye ibisasu ku birindiro by’inyeshyamba biri Bukombo, hagati ya Masisi-centre na Nyabiondo.