Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ari wo wahanuye indege ya kajugujugu bivugwa ko yakoreshwaga n’abacanshuro b’abanyamahanga mu bikorwa byo kurasa amabombe mu bice bitandukanye byatuwe mu baturage birimo Mikalati na Mikenke, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo wasohoye ku Cyumweru, tariki 7 Ukuboza 2025, MRDP-Twirwaneho wavuze ko Ingabo z’u Burundi “zohereje kajugujugu eshatu zitwawe n’abacanshuro b’abazungu, zikarasa amabombe mu midugudu ya Mikalati, Mikenke, Gahwera, Gisoke na Rugezi.” Wongeraho ko “inyuma y’ayo mabombe akomeje, ingabo za Twirwaneho zahagaritse imwe muri izo kajugujugu, igwa mu Kiyaga cya Tanganyika, muri Teritwari ya Fizi, ahitwa Yumbi.”
MRDP-Twirwaneho ivuga ko Ingabo z’u Burundi “zibujije urujya n’uruza mu misozi ya Fizi, Mwenga na Uvira,” bigatuma abaturage amagana batabasha kugera ku isoko rya Ndondo/Bijombo mu cyumweru gishize, aho basanzwe bashakira ibyo kurya n’imiti.
Itangazo rivuga ko ku wa Gatandatu mu gitondo “abaturage batezwe igico ku muhanda, bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagafatwa bugwate”, ariko umubare nturamenyekana neza.
Uwo mutwe uvuga ko mu bibazo byakurikiyeho “hari abagore bakorewe ihohoterwa ritandukanye mu nkambi ya gisirikare ya Mikalati no mu bindi bice bitaramenyekana neza,” uvuga ko ingabo zawo “zatabaye hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.”
MRDP-Twirwaneho ivuga ko “batayo ebyiri z’Ingabo z’u Burundi” zaturutse Mwenga-centre ku wa Gatandatu saa kumi za mu gitondo zigana Mikalati, zinyuze Kipupu, mu rwego rwo kongerera ingufu abasanzwe bari ku rugamba.
Umutwe uvuga ko izi ngabo zifite intego “yo gukomeza ibikorwa bishyira mu kaga Abanyamulenge,” ariko ibi bisaba kugenzurwa n’inzego zirebwa muri DR Congo no mu Burundi, kuko nta ruhande rwemeje cyangwa rwahakanye aya makuru.
MRDP-Twirwaneho isaba Igisirikare cy’u Burundi “gukuraho akato cyashyize mu baturage no kuva ku butaka bwa Congo mu gihe cya vuba”, ivuga ko byafasha abaturage gusubirana uburenganzira bwabo.
Uwo mutwe usoza uvuga ko “uzakomeza gufata ingamba zose zishoboka zo kurinda abaturage no kurengera ibyo batunze.”

