Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Lubutu mu Ntara ya Maniema, hadutse imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Mai-Mai Simba uyobowe n’uwiyita General Bukui.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko kurasana kwatangiriye aho saa munani z’amanywa, ku isaha y’i Lubutu, umujyi munini wa Teritwari ya Lubutu.
Iyi mirwano ngo yaturutse ku mabwiriza ya FARDC yo kubuza imitwe yitwara gisirikare gukomeza gutoteza abaturage, cyane cyane aho bari bashyize bariyeri z’amaturo ku muhanda wa Losso–Lubutu, ahazwi cyane nka Mungele, Tingitingi na Amisi.
Aba barwanyi bazwiho kwambura abaturage amafaranga no kubaca imisoro itemewe, ibikorwa ingabo za Leta zagize uruhare mu guhagarika nubwo na zo kenshi zivugwaho gukorana nabi n’abaturage.
Nyuma yo kubuzwa gukomeza ibyo bikorwa, Mai-Mai Simba ntiyakiriye neza ayo mabwiriza maze igaba igitero ku ngabo za leta. FARDC irwanaho, bituma imirwano ikara hagati y’impande zombi.
Uhagarariye sosiyete sivile yo muri Lubutu yatangaje ko abaturage bahunze umujyi kubera urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana kugeza mu gicuku. Abenshi bahungiye mu bihuru no mu bice byegeranye kugira ngo birinde ingaruka z’imirwano.
Iyi si yo mirwano ya mbere muri uyu mwaka, kuko FARDC na Mai-Mai Simba baherutse guhangana kandi muri Nzeri 2025. Icyo gihe amakimbirane yakemuwe n’ubuyobozi bwa gisivili n’igisirikare boherejwe na Kinshasa mu rwego rwo kugarura ituze.
Kugeza ubu, nta mubare nyawo w’abapfuye cyangwa abakomeretse watangajwe, kandi ubuyobozi bwa leta ntiburagira icyo butangaza ku byabaye.