Ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zabashe gufata abantu batatu bakekwaho kuba intasi zikorana n’umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23 mu gace ka Luvungi, Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo.
Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi wa Operation Sukola 2 Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho gutanga amakuru afasha imitwe y’inyeshyamba mu gihe imirwano ikaze yari ikomeje hagati ya FARDC n’ingabo za AFC/M23 mu misozi ya Fizi na Uvira.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko aba bantu bakoraga muri ako gace nk’abatanga amakuru ku mitwe yitwaje intwaro, bikaba byafatwaga nk’igikorwa gishyigikira umwanzi.
Umuvugizi wa FARDC yavuze ko ifatwa ry’aba bantu rigaragaza umuhate w’ingabo za Leta mu gukumira no guhangana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe Kivu y’Amajyepfo ikomeje kugarizwa n’umutekano muke.