Mu gihe ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, DR Congo n’u Rwanda byari bimaze gushyira umukono ku masezerano i Washington agamije guhagarika amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC, raporo y’igihembwe y’impuguke za Loni zashyizweho n’Akanama gashinzwe Umutekano ikaba iri hafi gusohoka.
Iyi raporo nshya, nk’uko Jeune Afrique iyitangaza, irashinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa bya M23 byo kurwanya inyeshyamba za FDLR, ndetse no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abasivili muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo.
Impuguke za Loni zemeza ko abasirikare ba M23, bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda, bakoze: ubwicanyi,itabwa muri yombi ritubahirije amategeko,gufunga abantu mu buryo bunyuranye n’amategeko,gukoresha ibikorwa bituma abaturage bava mu byabo.
Raporo ikomeza ivuga ko muri ibyo bikorwa: amazu y’abasivili bakekwaho gukorana na FDLR yasenywe kandi atwikwa n’abasirikare ba RDF na M23.
Icyegeranyo kivuga ko: “Hagati y’ingabo 6,000 na 7,000 za RDF—zigizwe n’ubwiganze na brigade ebyiri ndetse na bataillon ebyiri z’ingabo zidasanzwe—zoherejwe mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.”
Gusa, u Rwanda na AFC/M23 bakomeje guhakana ko hari imikoranire hagati yabo.
Raporo ya Loni ivuga ko: M23 ikomeje ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, byagaragaye hagati ya Mata na Ukwakira 2025, ndetse ko uyu mutwe ushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ku rundi ruhande: Leta ya Congo irashinjwa gukomeza gukorana na FDLR, mu gihe mu masezerano y’i Washington yari yiyemeje kuyisenya no kuyirwanya.
Iyi raporo ishobora kongera umuvuduko w’ibiganiro hagati ya Kigali na Kinshasa, ariko nanone ishyira igitutu ku mpande zombi muri iki gihe hashakishwa igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.