Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byari bimaze igihe bibera i Luanda no i Nairobi, byimurirwa hanze y’umugabane wa Afurika ku busabe bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwe.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru Al Jazeera, mu minsi mike mbere y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ye na Tshisekedi i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Mu gihe hari abakomeje gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwashyize imbere kwimura ibiganiro bya Afurika bikajyanwa i Doha cyangwa i Washington, Perezida Kagame yabihakanye yivuye inyuma.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, abandi bayobozi ba Afurika batekereza ko u Rwanda ari rwo rwavuye mu biganiro bya Afurika. Ariko ni Tshisekedi ubwe watangiye ibyo, ni we wasabye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagararira ibiganiro hagati ya RDC, u Rwanda na AFC/M23.”

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yifashishije ibihugu nka Qatar na Amerika kubera ko “yari afite icyizere ko ashobora kubabeshya cyangwa kubayobya mu biganiro.”

Yagize ati: “Yumvaga ko ari bwo buryo bumufasha kugera ku byo yifuza, kubera ko atekereza ko RDC ari igihangange, ko ari nini cyane ku buryo Isi yose ishobora kuyireba nk’igihugu gikomeye. Yizera ko ashobora kubeshya abantu bose akagera ku nyungu ze.”

 

 

Perezida Kagame yavuze ko ubwo u Rwanda rwatumirwaga i Doha no i Washington, rwagaragarije abo mu biganiro ibihamya n’ibitekerezo byarwo ku mpamvu z’ingenzi ziri ku mizi y’ibibazo muri RDC.

Yavuze ko: U Rwanda rwagaragaje impamvu nyazo zitera umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ibiganiro hagati ya Kigali na Kinshasa byaje gutandukanywa n’ibya RDC na AFC/M23, kugira ngo hatabaho kuvanga ibintu bitandukanye.

Perezida Kagame yemeje ko igihe Kinshasa yakomezaga kugerageza “kubeshya no gucanga ibintu,” byatumye ibiganiro bibiri bitandukanywa: Ibiganiro bya RDC na AFC/M23, Ibiganiro bya RDC n’u Rwanda.

Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo bibiri bifite imizi itandukanye byivanga mu nzira imwe.