Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, watangaje ko wigaruriye agace ka Sange, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Sange gifatwa nyuma y’uko ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya RDC n’imitwe ya Wazalendo bari bahakorera bose bakivamo.
Agace ka Sange kari mu bilometero bisaga 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, umujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo. Ni ahantu hafite agaciro gakomeye mu by’umutekano n’ubwikorezi, kuko kabaririrwa mu nzira igana mu bice bya Fizi na Baraka.
Amakuru ava muri aka gace yemeza ko gufatwa kwa Sange kutabayeho imirwano ikaze, bitewe n’uko FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari bahabonye igitutu gikomeye nyuma y’imirwano yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza, yahitanye abantu basaga 37.
Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zari mu gace ka Sange zavuye aho mu buryo bwihuse zikerekeza ku mupaka, mu gihe M23 yakomezaga kwagura uduce iyobora.
Gufatwa kwa Sange gukurikiye Nyakabere, akandi gace Ingabo za AFC/M23 zari zimaze gushyira mu maboko yazo kuri uyu wa Mbere.
Uruhererekane rw’uduce rugenda rufatwa rutuma AFC/M23 ikomeza kongera ubugari bw’uduce igenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.