Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ryaranzwe no gushyira ibirego ku Rwanda.

 

Tshisekedi yavuze iryo jambo nyuma y’iminsi mike we na Perezida Paul Kagame bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, mu muhango wabereye imbere ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Mu gihe ayo masezerano yitezweho gushyira iherezo ku ntambara Ingabo za Leta zimaze imyaka ine zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 byitwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda, nyuma y’isinywa ryayo imirwano ikomeye ikomeje guhuza impande zombi mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’iya ruguru.

 

Perezida Tshisekedi mu ijambo rye, yumvikanishije ko u Rwanda ari rwo rwishe agahenge, n’ubwo umutwe wa AFC/M23 umaze igihe ugaragaza ko ingabo za leta ari zo zigaba ibitero ku birindiro byawo.

 

Yagize ati: “Bitandukanye n’umutima mwiza wacu ndetse n’amasezerano aheruka gusinywa, biragaragara ko u Rwanda rukomeje kwica ibyemeranyijwe. Yemwe n’umunsi wakurikiye isinywa ry’amasezerano, imitwe y’Ingabo z’u Rwanda yagabye ibitero zikoresheje intwaro ziremereye zarasiwe mu mujyi wa Bugarama wo mu Rwanda, bituma habaho iyangirika ry’ibintu n’itakara ry’ubuzima, by’umwihariko mu duce twa Kaziba, Katogota na Lubarika muri Kivu y’Amajyepfo; bituma agahenge kicwa.”

 

Tshisekedi yavuze ko ibyabaye bishimangira ukuri kw’ibimaze igihe bigaragazwa n’impuguke za Loni kuri RDC zakunze gushinja u Rwanda kugira Ingabo ku butaka bwa Congo.

Tshisekedi kandi mu ijambo rye yagaragaje ko intambara iri mu gihugu cye atari iy’inyeshyamba z’imbere mu gihugu, ko ahubwo ari “igitero cyaturutse yanze” cyagabwe kuri RDC.

Uyu mugabo mu gisa nko kugaragaza yiteguye gukomeza intambara, yashimangiye ko “mu gihe cyose umudugudu byibura umwe, agace kamwe cyangwa umusozi umwe ugitewe ikibazo n’intwaro zitemewe, nzabifata nk’aho umukoro wacu utararangira.”

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda rurasubiza ku byatangajwe na Perezida wa RDC.

Icyakora ubwo amasezerano ya Washington yashyirwagaho umukono, Perezida Paul Kagame yijeje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ingingo zirureba zikubiye muri ariya masezerano, ibyo na Tshisekedi ubwe yatanzeho icyizere ku ruhande rw’igihugu cye.