Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko ibisasu byatangiye kugwa mu bice bikikije Umujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi myinshi umutwe wa AFC/M23 ukomeje kuwusatira ku buryo bukomeye.

 

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, abanyamakuru bakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo nka Steve Wembi na Michombero, batangaje ko bombe ebyiri zaguye mu misozi ya Kavimvira, ahateganye n’Umujyi wa Uvira.

Steve Wembi mu masaha ya saa sita yanditse kuri Twitter ko amasasu arimo kumvikana hafi ya Uvira, ndetse ko abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo batangiye guhunga, berekeza ku Cyambu cya Kalundu.

 

Mu gace ka Sange, kafashwe n’AFC/M23 ku wa Mbere, ingabo z’uyu mutwe zikomeje gukaza ibirindiro, nyuma y’imirwano yari yahabereye hagati ya FARDC na Wazalendo igahitana abantu benshi.

Imirwano kandi yongeye kumvikana mu duce twa Runingu na Kiliba, aho AFC/M23 ikomeje gusunika imirongo y’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta.

 

Abasesenguzi bakurikiranira hafi uko ibintu bihagaze bemeza ko Umujyi wa Uvira ushobora kugwa mu maboko ya AFC/M23 mu gihe cya vuba, bitewe n’uko inzego z’umutekano za Leta zinanirwa guhagarika iterambere ry’uyu mutwe mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo.