Amakuru aremezako AFC/M23 yamaze kwinjira mu mujyi wa Uvira kuri uyu wa Kabiri nijoro, umujyi wiriwe mu gihirahiro, ingabo zihungana n’abasivile.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, hashize akanya avuze ko Guverinoma y’icyo gihugu irimo ikurikiranira hafi ibibera Uvira.
Yagize ati “Turakurikirana ibibera kuri terrain ku murongo wa Kamanyola – Uvira, hashize iminsi igisiirkare kivuze ko hari bombe zarashwe ziturutse muri Bugarama, mu Rwanda zaguye ku baturage, uyu munsi habaye inama na Minisitiri w’Intebe, tuvuga ku byabereye i Washington,… ni ukureba kubera ko hari raporo ya CICR n’indi miryango itabara, iduha amakuru ateye impungenge…”
Yavuze ko abaminisitiri bose barimo n’uw’Ingabo barebye icyakorwa kuri ibyo birimo kuba.
Patrick Muyaya yashinje u Rwanda “gushaka kugira intambara iy’akarere”, avuga ko ibitero byageze ku Burundi, akavuga ko bazabibwira abahuza muri iki kibazo.
Patric Muyaya mu byo yita uburozi bw’u Rwanda, yavuze ko abantu badakwiye kumva amakuru yose anyura ku mbuga nkoranyambaga, cyakora avuga ko ingabo ziri ku rugamba kandi ibintu bishobora guhinduza isaha ku yindi.
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabeshyuje “ibinyoma” bya Minisitiri Muyaya.
Ati “Ibinyoma birarambiranye. DR.Congo ntabwo yaba umugenzizi w’agahenge k’imirwano mu gihe ari yo irimo yica agahenge ko guhagarika imirwano, nta n’ubushake ifite bwo kubahiriza amasezerano ya Washington iherutse gusinya.”
Kuri uyu wa Kabiri, Corneille Nangaa umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 yavuze ko bashaka gufata Uvira bakahashyira umutekano.
Yavuze ko hari uwamuhamagaye amutabaza, amubwira ko Uvira yahindutse akavuyo, akavuga ko ingabo za leta ya Congo zahahungiye, na Wazalendo bahoraga barwanira inyungu zabo.
Corneille Nangaa yanahakanye, avuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose u Rwanda rubaha.
Amakuru aravuga ko bamwe mu bagize AFC/M23 bo muri TWIRWANEHO binjiye muri Uvira mu masaha y’ijoro, ndetse abaturage babakiriye batabarwanya.
Uyu mujyi ufashwe na AFC/M23 waba ari uwa gatatu ukomeye mu burasirazuba bwa Congo ufashwe nyuma ya Goma na Bukavu yafashwe mu ntangiriro za 2025.
Corneille Nangaa aganira n’abanyamakuru yavuze ko nta mpamvu bafite yo gushyamirana n’u Burundi, asaba icyo gihugu gucyura abasirikare bacyo bari ku butaka bwa Congo.