Leta y’u Burundi yafunze umupaka wa Kavimvira na Vugizo uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

 

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko abo mu nzego zishinzwe umutekano z’u Burundi bemeje ko uyu mupaka wafunzwe ku gicamunsi cyo ku wa 9 Ukuboza 2025.

 

Ofisiye mu ngabo z’u Burundi yatangaje ko impamvu iyi mipaka yafunzwe ari uko ibice iyi mipaka iherereyemo byemerewe gukoreramo abasirikare gusa.

 

Kuri uyu wa 10 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko yafashe umujyi wa Uvira. Mbere y’iri tangazo, byavugwaga ko abarwanyi bayo binjiyemo guhera ku mugoroba w’ejo hashize.

 

Ingabo z’u Burundi zagiraga uruhare rutaziguye muri iyi ntambara, zahunganye n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

 

Amakuru aturuka muri teritwari ya Uvira ahamya ko hari abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu gihugu cyabo, abandi bahunga berekeza mu ishyamba rya Itombwe.

 

Imipaka y’u Burundi isigaye ifunguye ni ibuhuza na Tanzania gusa, kuko iyabwo n’u Rwanda yari isanzwe ifunzwe kuva muri Mutarama 2024.