Kuri uyu wa Kane, ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko Magloire Paluku Kavunga, umwe mu bayobozi baryo n’umunyamakuru w’inararibonye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana nyuma yo kuraswa mu muhanda wo mu Mujyi wa Goma ku wa Gatatu, tariki 10 Ukuboza 2025.

Magloire Paluku, wavutse ku wa 12 Ukuboza 1966 i Butembo, yari azwi nk’umwe mu banyabigwi mu buhanzi n’umuco mu burasirazuba bwa Congo. Yabaye umunyamakuru, umwanditsi, umusizi, umucuranzi ndetse n’umunyarwenya. Ni we washinze radiyo Kivu 1, imwe mu bitangazamakuru bifite izina rikomeye mu karere ka Kivu.

Yigeze kuba umujyanama mu by’umuco n’ubuhanzi muri Minisiteri y’umuco ya Congo, mbere yo kwinjira mu ihuriro AFC/M23, abikorera ku mpamvu zifitanye isano n’inshingano yari yaragirirwaga muri minisiteri.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2024, Magloire Paluku yari yashyizwe mu itsinda ry’abantu 25 bareze mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Gombe, barimo na Corneille Nangaa wahoze ayobora CENI. Baregwaga ibyaha bifitanye isano n’intambara n’imyitwarire itemewe mu burasirazuba bw’igihugu.

Nyuma y’urupfu rwe, AFC/M23 yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya ababigizemo uruhare, inihanganisha abagize ihuriro n’umuryango wa nyakwigendera.