Igihugu cy’u Burundi biciye mu ntumwa yacyo i New York mu muryango w’Abibumbye, cyateguje ko gishobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda mu gihe rwaba rukomeje kivuga ko kigabwaho na rwo.

 

Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga yashinje u Rwanda kutubahiriza umwanzuro 2773 wa kariya kanama usaba u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo rushinjwa kuhagira.

 

 

Uwo mwanzuro kandi usaba RDC gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo, irimo n’uwa FDLR imaze igihe ifatanya na wo mu rugamba ingabo zawo zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.

 

 

Uyu mutwe kuva mu cyumweru gishize wigaruriye ibice bishya by’intara ya Kivu y’Amajyepfo birimo n’umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri iyo ntara, nyuma yo gutsinda ingabo zirimo n’iz’u Burundi bari bahanganye.

 

 

U Burundi nyuma yo gutakariza ingabo nyinshi muri iyo mirwano, bwijunditse u Rwanda ndetse burushinja kurasa ku butaka bwabwo. Buvuga Kandi ko kuri ubu ari rwo ruri kugenzura umujyi wa Uvira aho kuba umutwe wa AFC/M23.

 

 

Ambasaderi Maniratanga yavuze ko kuri ubu igihugu cye gitewe impungenge n’ibitero byambukiranya imipaka bikorwa hakoreshejwe imbunda ziremereye, za drone n’izindi ntwaro zica, birimo n’ibyageze ku butaka bw’igihugu cye.

 

 

Yavuze ko “ibyo bikorwa bivogera ubusugire bw’u Burundi bishyira mu kaga abaturage b’abasivile kandi bigaca intege inzira zigamije kugera ku mahoro Rusange”.

 

 

Uyu mudipolomate wasabye akanama ka Loni k’umutekano guhamagaza inama y’igitaraganya ikwiye gufatirwamo ingamba zirimo “ibihano mu by’intwaro ndetse n’iby’ubukungu [ku Rwanda]”, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwakomeza kugaba ibitero ku guhugu cye cyiteguye kujya mu ntambara na rwo.

 

 

Ati: “Reka nsobanure ibintu neza. Agahenge kagira imbibi. Mu gihe ibyo bitero bya ntibindeba byaba bikomeje, bizagorana cyane kwirinda intambara yeruye hagati y’ibihugu byacu byombi.”

 

 

U Burundi bukomeje kwijundika u Rwanda, mu gihe mu mirwano yasize ingabo zabwo zitsindiwe mu duce turimo Kamanyola, Lubarika na Luvungi ingabo zabwo zashinjwe kwica abaturage benshi nyuma yo kubarasamo zikoresheje imbunda ziremereye.

 

 

Izi ngabo kandi zimaze igihe zishinjwa gukorera ubwicanyi abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, by’umwihariko abatuye muri Komine ya Minembwe.