Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko utazigera wemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifashishije uduce igenzura, nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Iri sezerano ryatanzwe biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Ni nyuma y’uko ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, AFC/M23 yafashije impunzi z’Abarundi gusubira mu gihugu cyazo ku bushake.

Ku rundi ruhande, uwo mutwe wasabye ubutegetsi bwa Gitega na bwo gukora igikorwa nk’icyo, bukemerera abanye-Congo bahatirijwe guhunga ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, by’umwihariko abo mu duce twa Luvungi, Sange na Katogota, gusubira mu byabo.

AFC/M23 kandi yashimangiye ko yiteguye gushyikiriza Guverinoma y’u Burundi abasirikare b’uwo gihugu bafatiwe ku rugamba, ndetse ikanatangaza agahenge k’uruhande rumwe, mu rwego rwo gufasha abaturage bahunze gutaha mu mahoro no mu cyubahiro.

Uyu mutwe wongeye gushimangira ko utazemera ko hari umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wakoresha uduce igenzura mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Mu itangazo ryawo, wagize uti:
“Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 irizeza ko itazemera na rimwe ko iyo mitwe yifashisha uduce twabohowe nk’ibirindiro by’ibikorwa bishobora kubangamira umutekano n’imibanire myiza y’ibihugu byacu byombi.”

U Burundi buvuga ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hakorera imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwabwo, irimo RED-Tabara na FNL ya Jenerali Aloys Nzabampema.

AFC/M23 yijeje ubutegetsi bwa Gitega ko itazigera yemera ko iyo mitwe ikorera ku butaka igenzura, n’ubwo u Burundi bwagiye buvuga kenshi ko hari aho iyo mitwe ifatanya n’imitwe irwanya Leta ya Kinshasa.