Bertrand Bisimwa wa M23 yavuze ko uwo mutwe utazava muri Uvira igihe ibyo usaba bitarashyirwa mu bikorwa, ashimangira ko umutekano n’inyungu z’abaturage bigomba kubanza kwitabwaho.
Yagize ati ““Mu gihe ibyo dusaba bitubahirijwe, nta musirikare wacu n’umwe uzava mu mujyi wa Uvira.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Uvira kigamije kubaka icyizere no gushyigikira inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Nangaa yasobanuye ko iki cyemezo gishingiye kandi ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bya Doha, by’umwihariko isinywa ry’amahame shingiro ya Doha yabaye ku wa 15 Ugushyingo 2025.
AFC / M23 irahamagarira abashigikiye inzira y’amahoro gushyiraho uburyo bwihariye bwo kurinda Uvira.
Igasaba cyane cyane ko nta bikorwa bya gisirikare byongera kuhagaragara, kurengera abaturage n’ibikorwa remezo, no kugenzura neza ihagarikwa ry’imirwano binyuze mu kohereza ingabo zidafite aho zibogamiye.
Nimugihe abaturage bo mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025 baramukiye mu myigaragambyo isaba ko ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zitava muri uwo mujyi.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) na Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, hagaragara abaturage benshi bitabiriye iyo myigaragambyo, bitwaje ibyapa banaririmba indirimbo zirimo ubutumwa busaba ko ingabo za AFC/M23, bazita “abacunguzi” cyangwa “abaje kubabohora”, zitava muri Uvira, umujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’uko mu ijoro ryabanje AFC/M23 itangaje ko yafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zayo muri uwo mujyi, yari imaze iminsi itanu iwufashe.