Imikino yabaye ku munsi wa gatatu w’Igikombe cya Afurika yasize Tanzania itsinzwe na Nigeria, Uganda irimo Denis Omedi itsindwa na Tunisia, mu gihe RDC yagize amahirwe igatsinda Bénin mu mukino ikoranabuhanga rya VAR ryapfuye ntiribone penaliti yakozwe na Chancel Mbemba.

 

 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, ni bwo kuri stade ya Olympique de Rabat, Complexe sportif de Fès, Stade Ibn Batouta no kuri Al Barid Stadium habereye imikino yo mu Itsinda C n’Itsinda D yo mu Gikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc.

 

Ni umunsi wari wiganjeho imikino y’amakipe yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibimburirwa n’uwahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yakinnye na Bénin.

 

Umukino ugeze ku munota wa 16, Théo Bongonda wa Les Léopards yashyizemo igitego cya mbere. Igice cya kabiri gitangiye Cédric Bakambu yashyize undi mupira mu izamu ariko umusifuzi yemeza ko yari yaraririye nyuma yo gusuzuma kuri VAR.

 

Bénin yashoboraga kubona penaliti ku munota wa 54, nyuma y’uko bigaragaye ko myugariro wa RDC, Chancel Mbemba akoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

 

Gusa ntacyo byatanze kuko yagiye kureba ku ikoranabuhanga rya VAR agasanga ryagize ikibazo ritari gukora, arabyirengagiza ntiyayitanga areka umukino urakomeza, urangira ari igitego 1-0.

 

Hakurikiyeho umukino wa Sénégal yatsinze Botswana biyoroheye cyane, yinjiza ibitego 3-0. Ni ibitego byashyizwemo Nicolas Jackson winjije bibiri na kimwe cya Cherif Ndiaye.

 

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje Nigeria na Tanzania zahanganye kugeza ku munota wa nyuma, gusa bikarangira Super Eagles icyuye amanota atatu.

 

Ku munota wa 36 w’umukino Semi Ajayi wa Nigeria yashyizemo igitego cya mbere, Tanzania yashakaga kwishyura na yo ibona igitego cyayo ku munota wa 50 mu gice cya kabiri.

 

Taifa Stars yari ifite ubwugarizi bukomeye cyane, yatunguwe na Ademola Lookman warekuye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 52, abona igitego cya kabiri cya Nigeria ari na cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino warangiye ari 2-1.

 

Umukino wakinwe bwa nyuma kuri uyu munsi ni uwa Tunisia na Uganda, watangiye Uganda iri ku rwego rwo hasi kuko ku munota wa cyenda yari yamaze gutsindwa igitego.

 

Ni igitego cyashyizwemo na Ellyes Skhiri ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu ya Tunisia nyuma yo guhabwa umupira mwiza uvuye muri koruneri yatewe na Hannibal Mejbri.

 

Ku munota wa 40, Ali Abdi yahinduye umupira ari mu rubuga rw’amahina, usanga Elias Achouri ahagaze neza ahita atera ishoti mu izamu adahagaritse ashyiramo igitego cya kabiri cya Tunisia.

 

Mu gice cya kabiri Umutoza wa Uganda, Paul Put yashyize mu kibuga Denis Omedi wa APR FC watangiriye ku ntebe y’abasimbura we na mugenzi we bakinana Ronald Ssekiganda.

 

Ibi ntibyabujije Elias Achouri gushyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 64, ariko Denis Omedi akura mu isoni Uganda atsinda igitego kimwe cya Uganda, umukino urangira ari ibitego 3-1.