Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Iran nyuma y’uko Iran yishe abasirikare ba Amerika babiri undi akaburirwa irengero mu gitero cyagabwe muri Jordania.
Ni umunsi wa munani wikurikiranya Amerika irasa kuri Iran nyuma yo kurenga ku gahenge impande zombi zari zumvikanyeho.
Ni ibitero byatangiye kuva Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba w’itariki 18 Nyakanga 2026 ku mabwiriza ya Perezida Donald Trump wa Amerika.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibyo bitero byari bigamije guca intege Iran no kuyihimuraho nyuma y’uko yishe abasirikare bayo.
Cyagize kiti “Ibi bitero bigamije kurushaho kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kubangamira ubwikorezi mu Muhora wa Hormuz no guhana twihanukiriye Ingabo z’Impinduramatwara za Iran (IRGC) zagabye ibitero ku basirikare b’Abanyamerika muri Jordanie mu ijoro ryakeye.”
CENTCOM yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku bikorwa remezo by’igisirikare cya Iran birimo ibikoresho yifashisha mu kugenzura no kurinda inyanja, ndetse bisenya ubushobozi bw’ibitero byo mu kirere bwa Iran n’ibindi bikorwa bya gisirikare.
Ibi bitero byagabwe hafi y’Umujyi wa Sirik mu majyepfo ya Iran no hafi y’Umujyi wa Shadegan wegereye umupaka w’iki gihugu na Iraq, ariko nta bantu bapfuye cyangwa bakomeretse, ndetse byanahakanye ko hari ibyangijwe n’ibyo bitero.
Igisirikare cya Iran cyatangaje ko na cyo cyahise cyihimura kigaba ibitero hifashishijwe drones ku bikorwa by’ingabo za Amerika biri mu kigo cya Al-Adiri n’icya Ali Al Salem muri Koweit.
Igitero Iran yagabye muri Jordanie ku itariki 17 Nyakanga 2026 cyagabwe hakoreshejwe ibisasu bya misile ndetse n’indege zitagira abapilote, cyica abasirikare babiri ba Amerika, undi umwe aburirwa irengero kugeza ubu.
Ibi byatumye umubare w’abasirikare ba Amerika bamaze gupfira mu ntambara na Iran ugera kuri 16, mu gihe abarenga 420 bamaze gukomereka.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yanditse ku rubuga X ko ibyo biri kubatera imbaraga zo gukomeza urugamba.
Ibi bitero bishya biri gutuma impande zombi zitana bamwana ku kurenga ku gahenge kemeranyijwe aho buri ruhande rushaka kwihimura; ibiri kurushaho gutera impungenge ko intambara ishobora gufata indi ntera ikaba yanarenga uko yari imeze igitangira.