Umutwe wa AFC/M23 wakuriye inzira ku murima abarota guhindura ubusa ibikorwa umaze gukora mu bice wabohoye, usaba abatekereza ko bazabigeraho kuva mu nzozi barimo.

 

Uyu mutwe watanze ubu butumwa ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama, biciye muri Perezida wawo akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa.

 

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Abifuza kugaruka kugira ngo bahindure ubusa ibikorwa bya AFC/M23 bagomba gukanguka bakava mu nzozi zabo. Igice cyamaze kubohorwa kiri mu mahoro burundu.”

 

Bisimwa yakomeje ashimangira ko “umutekano n’ituze byongeye kuboneka bizarindwa kandi bikitabwaho hakoreshejwe imbaraga nk’izakoreshejwe mu kukibohora.”

 

AFC/M23 yatangaje ibi, nyuma y’iminsi mike impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinje kuba iri gushyiraho ubuyobozi mu duce yigaruriye bubangikanye n’ubwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma yo gushyiraho inzego zirimo iz’ubuyobozi, igisirikare, Polisi, ubutabera n’imari.

Leta ya RDC imaze igihe isaba ko izo nzego zavaho uduce M23 igenzura tugasubira mu maboko y’ubuyobozi bwayo, ibyo uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwayo udakozwa.