Guhera ku wa 7 Ukuboza, koherezwa ku bwinshi kw’ingabo z’u Burundi n’ibikoresho bya gisirikare biremereye ku mipaka ya Kibira no hafi y’uruzi rwa Ruhwa byateye impungenge zikomeye abaturage bo mu bice byegereye umupaka, bagirwaho ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku ntwaro n’ingamba zibabuza kugenda uko babyifuza.

FDNB (Ingabo z’Igihugu z’u Burundi) yongereye umubare w’abasirikare ku mupaka uhana imbibi n’u Rwanda, nyuma yo gutsindwa na AFC/M23 ubwo impande zombi zari zihanganiye mu mirwano yabereye mu kibaya cya Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Muri aka gace, abasirikare b’u Burundi bari bafatanyije urugamba n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo ishyigikiwe na Kinshasa ndetse n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

 

SOS Médias Burundi ivuga ko kohereza ku bwinshi ingabo hafi y’imipaka y’u Rwanda biri mu gice cy’ingamba nini z’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi kuva muri 2005.

 

 

Kuri ubu mu bice byegereye umupaka, abaturage babayeho mu bwoba nk’uko babivuga.

Nko ku musozi wa Bumba, muri Komine ya Bukinanyana, umwe mu baturage yagize ati: « Dufite impungenge ko intambara ishobora kwiyongera, bigatuma abasivile bava mu byabo batazi aho bahungira. »

 

Mu gace ka Rukana, undi muturage yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare bwashyizeho isaha ntarengwa yo kuba bwabavuye abaturage batashye.

 

 

Ati: “Umuntu wese uvuye i Rugombo ajya mu gace kegeranye n’umupaka wa Ruhwa agomba kuba yamaze gutaha mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Twebwe tubeshwaho n’ubucuruzi ku isoko rigezweho rya Rugombo, ariko twabujijwe kugenda nyuma y’iyo saha. Nyamara ni ho dutungira imiryango yacu. »

 

 

Abandi baturage batinya ko abasirikare badafite ibibatunga bihagije bashobora guhohotera abasivile kugira ngo babone ibiribwa. Bavuga ko hari imitwe yitwaje intwaro ivuga ikinyarwanda ikorera mu mashyamba ya Bukinanyana na Mabayi, imaze gusahura ibiribwa n’amatungo.

 

 

Abaturage basaba ubuyobozi kwirinda ibikorwa byose byateza umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, kandi bagasaba ko ingamba zibabuza kugenda zavanwaho kuko zibangamira ubwisanzure bwabo kandi zigakomeza kubashyira mu buzima bubi.