Umukinnyi wo mu kibuga hagati muri APR FC, Ronald Ssekiganda, yanyomoje abamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga bakannyega Rayon Sports berekana ko ari ikipe ikwiriye kuba ikina mu marushanwa y’ibigo by’amashuri.

 

 

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2026, ni bwo APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup, wabereye kuri Stade Amahoro.

 

Umunya-Uganda ukinira APR FC, Ronald Ssekiganda yatsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 42, yongera gusubiramo ibyo yakoze ubwo aya makipe yombi yahuraga.

 

Benshi mu bageneye ubutumwa Rayon Sports, harimo n’ubwanyuze ku rubuga rwa Instagram ruri mu mazina ya Ssekiganda. Bugira buti “Iyi kipe ikwiriye kuba yariyandikishije mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri, ntabwo ikwiriye gukina natwe.”

 

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda yakoresheje urundi rubuga rwe rwa nyarwo, avuga ko ari abamwiyitiriye bagatanga ubutumwa kuri iyi kipe bari bahanganye. Ati “Si konti yanjye, ni ibihuha.”

 

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC yarakoze amavugurura akomeye cyane, aho yaguze umutoza mushya, Bruno Ferry, n’abakinnyi batandatu. Abo ni Kwizera Olivier, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Yannick Bangala Litombo, Bienvenu Joachim Vignnou, Faustin Likau Kitoko ‘Pizzaro na Ben Aziz Dao