Nk’uko amakuru aturuka mu bayobozi gakondo abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zikorana bya hafi n’Ingabo za FARDC, zateye ibirindiro by’inyeshyamba guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje mu gace k’imirwano, nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza.

Bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko iki gitero kigamije gukumira ibitero by’inyeshyamba za AFC/M23 ku birindiro by’ingabo za leta na Wazalendo muri gurupoma za Nyamaboko ya 1 na 2.

Biravugwa ko iki gitero kibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa hakajiwe ibirindiro by’inyeshyamba i Kazinga na Kasopo. Amakuru akomeza avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace.