Ababyeyi n’abaturage bo mu Karere ka Kisii muri Kenya bateye ishuri rya St Thomas Raganga Secondary School nyuma y’uko abanyeshuri baryo bose batsinze nabi mu bizamini bya Leta bya KCSE 2025.
Ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ababyeyi binjiye mu kigo, birukana abarimu barimo n’umuyobozi w’ishuri, banakinga inyubako y’ubuyobozi.
Ababyeyi bavuze ko bababajwe n’uko bashoye amafaranga menshi mu mashuri y’abana babo ariko umusaruro ukaba mubi cyane. Bavuze ko umunyeshuri wagize amanota menshi yabonye D+, mu gihe benshi bagize D- abandi bake bakabona E. Hari abagaragaje ko abana babo bari mu mwaka wa kane ariko batararangiza n’amasomo ya Form One.
Mu mashusho yatambutse mu bitangazamakuru, hagaragara ababyeyi n’abanyeshuri bigaragambya bafite amashami mu ntoki, bagaragaza umujinya wabo. Bavuze ko ibi byangije ejo hazaza h’abana babo kandi ko ishuri rifite ubushobozi bwo gutsinda neza kurushaho.
Iri shuri ryashinzwe mu 1992, kandi rimaze igihe rigaragaza umusaruro muke mu bizamini bya KCSE, n’ubwo rifite intero igira iti “kwiga ku bw’ubuzima”.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi itatu Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Julius Ogamba, atangaje ibisubizo bya KCSE 2025. Muri rusange, abanyeshuri 993,226 ni bo bakoze ibizamini; 270,715 babonye amanota abemerera kwinjira muri kaminuza (C+ kuzamura), bikaba byiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2024.