Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyize umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga kugira ngo abe ari wo uwurinda.

Ni icyemezo kigaragarira mu ibaruwa umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.

 

Muri iyo baruwa yo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, Nangaa yavuze ko kiriya cyemezo gishingira ku ngingo zirimo icyemezo cyo kuvana ingabo muri Uvira AFC/M23 yafashe ku wa 15 Ukuboza 2025, ndetse n’ibaruwa ku wa 12 Mutarama 2026 yandikiye intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC isaba ko MONUSCO yajya kurinda abaturage bo muri uriya mujyi nk’uko biri mu nshingano zayo.

 

Yakomeje agira ati: “Dushyigikiwe n’inyota ihoraho yo gukuraho urujijo urwo ari rwo rwose ku bijyanye n’ubunyangamugayo bwacu, ku kwiyemeza by’ukuri kubahiriza agahenge kariho, no ku bushake bwacu bukomeye bwo gushakira umuti w’amahoro n’uw’imbwirwaruhame ikibazo kiriho, umuryango wacu wa AFC/M23 wafashe icyemezo uyu munsi cyo gushyira ku mugaragaro umujyi wa Uvira mu nshingano zuzuye z’Umuryango Mpuzamahanga.”

 

AFC/M23 kandi ivuga ko yahise ivana muri Uvira itsinda ry’ingabo zayo zari zarasigaye muri uriya mujyi, mu rwego rwo kugenzura no gutegura igikorwa cyo gushyikiriza no kwakira muri uriya mujyi ingabo zidafite aho zibogamiye.

 

Yunzemo iti: “Guhera ubu, inshingano zo kurinda abaturage, kubungabunga amahoro no kurinda umutekano w’abatuye Uvira bose, nta vangura iryo ari ryo ryose, ziri ku mutwe w’Umuryango Mpuzamahanga, mu rwego rw’inshingano zawo n’ibyo wiyemeje.”

 

AFC/M23 icyakora yaburiye amahanga ko Ingabo z’u Burundi, FDLR, abarwanyi ba Wazalendo n’abacanshuro bashyigikiye FARDC bateje ikibazo gikomeye Uvira, kuko batari mu masezerano ayo ari yo yose akomoka ku nzira y’amahoro.

 

Yavuze ko kuba ziriya mpande ziriho ndetse ibikorwa byazo bikaba bigira ingaruka mbi zikomeye kandi zihuse, atari ku baturage basivili gusa, ahubwo no ku nzira y’amahoro irimo gukorwa no ku mutekano w’akarere kose muri rusange.

 

AFC/M23 yaboneyeho gusaba Umuryango Mpuzamahanga kubahiriza byuzuye inshingano zawo kandi ukihutira kohereza ingabo zidafite aho zibogamiye mu mujyi wa Uvira, kugira ngo wirinde ko uyu mujyi wakongera gusubira mu kajagari, gusenyuka no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

 

Yunzemo ko icyemezo yafashe kiri mu murongo w’ubushake bwayo bugaragara bwo kurengera abasivili, gushimangira agahenge no gushyiraho ibisabwa byose biganisha ku mahoro arambye, ashingiye ku biganiro, ku kubahiriza amasezerano mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

 

Ku wa 9 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yari yafashe Uvira, nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.