Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama wigaruriye agace ka Point-Zéro gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Abarwanyi b’uyu mutwe bigaruriye kariya gace, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR.

 

Imirwano yasize aka gace gafashwe yari yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane w’iki cyumweru.

 

Kubera iki Point-Zéro ari ingenzi?

 

Aka gace gaherereye mu gice cy’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gasanzwe ari amasangano y’uduce twa Minembwe, ndetse n’uduce twa Mikenke, Kipupu, Miki na Mwenga.

 

Mu bijyanye n’urugamba rwa gisirikare, Point-Zéro inasanzwe izwi nka Kilometre Zéro ifatwa nk’ingenzi cyane kuko uyirimo aba anafite ubushobozi bwo kugenzura ingendo zose z’imodoka zijya mu Minembwe no muri Itombwe.

Abazi ibya gisirikare kandi bemeza ko ugenzura Point-Zéro ashobora kugera byoroshye ku midugudu yo mu misozi iringaniye yo mu Burasirazuba bwa Minembwe, by’umwihariko mu duce turimo Kwa Mulima”, Lusuku, Kanguli na Nakiele dutuwe ahanini n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Ababembe.

 

Indi mpamvu ikomeye ni uko Point-Zéro ari yo rufunguzo rw’inzira yerekeza mu mujyi wa Baraka, ikindi kariya gace akaba ari na ko kariho iminara ya sosiyete y’itumanaho ya Vodacom, ari yo yonyine itanga umuyoboro ku misozi miremire (kuva mu Bijombo kugera mu Rugezi, no kuva mu Mikenke kugera i Miki).

 

 

Tubibutse ko Point-Zéro ari ho hantu ha nyuma ho mu misozi ikikije Minembwe hari hakiri mu maboko y’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa.

 

Nyuma yo kuyifata, bivuze ko imisozi yose ikikije Minembwe ubu iri mu maboko ya AFC/M23 isanzwe ifatanya urugamba na Twirwaneho, irimo n’uwa Baruta uherereye mu kilometero kimwe uvuye kuri Point-Zéro wafashwe ku wa Kane w’iki cyumweru.