Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.

 

Uru rwego rwasobanuye ko iperereza ry’ibanze rwakoze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu “yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.”

 

Dr. Manirakiza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu bushinjacyaha.

 

 

RIB nyuma yo kumufunga, yongeye kwibutsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, ikindi bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

 

Yunzemo ko uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa, inaboneraho gusaba  kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.

 

 

Amakuru ari ku rubuga rwa Internet rwa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), yerekana ko Dr. Manirakiza ari umwarimu wayo wigisha ibijyanye na biotechnology