Umukinnyi wa filime w’Umunyarwanda wabigize umwuga uba mu Bwongereza, Ncuti Gatwa, yashyizwe ku rutonde rw’abageze mu cyiciro cy’abahataniye ibihembo bya ‘BBC Audio Drama Awards’.
Ncuti ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umugabo abikesheje gukina filimi yitwa Gatsby mu mukino w’ikinamico wiswe ‘Gatsby in Harlem’.
Uyu mukino uri mu myandikire mishya yakozwe na Roy Williams, ishingiye ku gitabo cya F. Scott Fitzgerald yise ‘The Great Gatsby’, ariko igashyirwa mu bihe bya Harlem Renaissance yo mu myaka yo mu 1920.
“Harlem Renaissance’’ yabaye hagati yo mu 1920-1930, yakurikiye ibihe by’intambara ya mbere y’Isi yabaye kuva mu 1914-1918.
Ibi bihe bya ‘Harlem Renaissance’ byaranzwe no kwiyubaka k’umuco w’Abirabura n’icyubahiro cyabo, kugaragaza ibitekerezo, ubuhanga, n’uburenganzira mu nyandiko, imivugo, ibitabo n’umuziki by’umwihariko wa jazz na blues.
Muri politiki kandi byari ibihe byo kwihagararaho mu buryo bw’ubushishozi ku bibazo by’ubuyobozi, ivangura n’imibereho y’abirabura.
Ncuti yakinnye asubiza abantu muri ibi bihe bifite igisobanuro gikomeye ku birabura.
Muri ibi bihembo bya BBC ahatanye n’abarimo Sir Derek Jacobi w’imyaka 87 wamamaye muri sinema mu Bwongereza ndetse na Malachi Kirby w’imyaka 36 nawe wo Bwongereza.
Ncuti Mizero Gatwa ukomoka mu Rwanda yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye mu 2019. Yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.
Amaze kuba ikimenyabose muri sinema ku Isi kuko yakinnye nyinshi, mu Bwongereza no mu ruganda rwa sinema i Hollywood.
Ibi bihembo bya ‘BBC Audio Drama Awards’ Ncuti ahatanyemo byashinzwe na BBC Radio mu gushima ubuhanga mu itangazamakuru ry’amaradiyo, by’umwihariko mu mikino y’amajwi.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2012. Ni umuhango ubera mu nyubako ya BBC Radio Theatre.
Uyu mwaka bizatangwa ku wa 01 Werurwe 2025.