Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Mutarama 2026, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Brigadier General Godfrey Gasana na Col Dan Gatsinzi baherutse guhabwa inshingano nshya.

 

 

 

Brig. Gen. Godfrey Gasana wagizwe umupilote wihariye wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirije ku mugaragaro Col Dan Gatsinzi inshingano z’Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere yari asanzweho.

 

 

Ku itariki 24 Mutarama nibwo itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo ryemeje ko Brig. Gen. Godfrey Gasana na Col Dan Gatsinzi bahinduriwe inshingano.

 

 

Usibye kuba umupilote wihariye wa Perezida, Brig. Gen. Gasana azaba ari n’umujyanama wa minisiteri y’ingabo n’umugaba w’ingabo ku bijyanye n’igisirikare cyo mu kirere.